Isaiah 1:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuze ati: “Nimuze, nimuze twumvikane. Ibicumuro byanyu bitukura nk'indubaruba, nyamara muzera nk'inyange. Naho byaba bitukura cyane muzera de.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: Nimuze, tuburane! N’aho ibyaha byanyu byatukura nk’indubaruba, bizahinduka urwererane nk’urubura. Naho niba byatukuraga nk’umuhemba, bizererana nk’ubwoya bw’intama.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera.