Isaiah 1:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni buryo ki umurwa wari indahemuka wahindutse indaya? Umurwa warangwaga n'ubutabera n'ubutungane, nyamara usigaye wuzuye abicanyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni ko ye, umugi wari indahemuka, uganje ubutabera, ubutungane ariho bubarizwa, waje kugwa ute mu bwiyandarike, none ukaba wuzuye ubwicanyi?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore ye, umurwa wiringirwaga uhindutse maraya, ahuzuraga imanza zitabera hakababwamo no gukiranuka, none hasigaye ari ah'abicanyi.