Isaiah 1:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abacamanza bawe nzabaha umuco nk'uw'abo hambere, abajyanama bawe nzabaha umuco nk'uw'aba kera. Bityo uzitwa Umujyi w'ubutungane n'Umurwa udahemuka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzahindura imico y’abacamanza bawe bamere nka kera, n’abajyanama bawe bamere nko mu ntangiriro, maze uzitwe Umugi w’Ubutabera, Umurwa udahemuka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzagarura abacamanza bawe n'abajyanama bawe nk'ubwa mbere, hanyuma uzitwa umudugudu ukiranuka, umurwa wiringirwa.”