Isaiah 1:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Inka imenya nyirayo, indogobe na yo imenya uyigaburira. Nyamara Abisiraheli nta cyo bashaka kumenya, abantu banjye nta cyo bumva.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikimasa kimenya nyiracyo, n’indogobe ikamenya aho irira kwa shebuja, ariko Israheli yo nta cyo izi, umuryango wanjye nta cyo witaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Inka imenya nyirayo, n'indogobe imenya urugo rwa shebuja. Abisirayeli bo ntibabizi, ubwoko bwanjye ntibubyitaho.”