Isaiah 1:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuva ku ino kugera ku mutwe nta hazima mugifite. Hose ni ibikomere n'inguma n'ibisebe byasamye, nta muntu ubyoza cyangwa ngo abipfuke, nta muntu ubyomoza amavuta.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuva mu bworo bw’ikirenge kugera ku mutwe, nta hakiri hazima: ahubwo ni inguma nsa, ibisebe, ibikomere bivirirana, bitarakandwa, bitarapfukwa cyangwa ngo byogeshwe amavuta.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
uhereye mu bworo bw'ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima, ahubwo ni inguma n'imibyimba n'ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n'ubwo byabobejwe n'amavuta.