Isaiah 10:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Nyagasani aravuga ati: “Nimara gusohoza ibikorwa byanjye byose ku musozi wa Siyoni n'i Yeruzalemu, nzahana umwami wa Ashūru urangwa n'ubwirasi akaba n'umunyagasuzuguro.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko rero, igihe Uhoraho azaba arangije gukora icyo yagambiriye cyose ku musozi wa Siyoni no kuri Yeruzalemu, azahindukirira guhana umwami wa Ashuru kubera ubwirasi n’ubwibone bwe,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Umwami Imana nimara gusohoza ibyo yagambiriye ku musozi wa Siyoni n'i Yerusalemu byose, nzaherako mpane umwami wa Ashuri, muhora ibyo yakoreshejwe n'umutima w'igitsure n'ubwibone by'icyubahiro cye.