Isaiah 10:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero uwo mwami arirata ati: “Ibyo nakoze mbikesha imbaraga zanjye, ubwenge bwanjye butuma nsobanukirwa. Imipaka y'ibihugu nayivanyeho, umutungo wabyo narawusahuye, nabaye intwari nkura abami ku ntebe zabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kuko yibwiye ati «Ibyo nakoze byose mbikesha imbaraga zanjye, n’ubuhanga bwanjye kuko ndi umunyabwenge. Navanyeho imipaka y’ibihugu mbasahura ibyabo, nabaye intwari, nkura abami ku ntebe zabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko yavuze ati “Narabikoze ubwanjye mbikoresheje imbaraga z'ukuboko kwanjye n'ubwenge bwanjye, kuko ndi umunyabwenge. Nakuyeho ingabano z'amahanga, nanyaze ubutunzi bwabo, nagize ubutwari, nimikūra abari bicaye ku ntebe z'ubwami.