Isaiah 10:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nk'uko umuntu yārurira inyoni, ni ko nafashe imitungo y'ibihugu, nk'uko umuntu atoragura amagi inyoni yataye, ni ko nigaruriye ibihugu byose. Nta muntu n'umwe washoboye gukopfora, nta n'uwigeze abumbura umunwa ngo atabaze.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nanyaze ubukungu bw’amahanga, nk’uko batwara amagi mu cyari, ntagire kirengera; nanjye ni ko nafashe isi yose, ntihagira n’umwe ukoma, wabumbura umunwa cyangwa se ngo atabaze.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ukuboko kwanjye kwiboneye ubutunzi bw'amahanga nk'uwiboneye icyari cy'inyoni, kandi nk'uko umuntu ateranya amagi inyoni yaretse, ni ko nanjye nateranije ibihugu byo mu isi yose. Nta winyagambuye ngo arambure ibaba, nta wabumbuye akanwa kandi nta n'uwajwigiriye.”