Isaiah 10:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amashyamba n'imirima itagira uko isa, Uhoraho azabitsemba bibe akari aha kajya he, bizamera nk'umuntu wazahajwe n'indwara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Azatsembaho ubwiza bw’ishyamba rye n’ubw’umurima we, umuntu azamere nk’uwashegeshwe n’indwara izahaza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi azamaraho ubwiza bw'ishyamba rye, n'ubw'imirima ye yera cyane, azamaraho n'ubugingo n'umubiri, hazabaho ubwihebe nk'uko bimera iyo ūtwara ibendera yiheba.