Isaiah 10:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzabigenza mute umunsi Uhoraho azabahana? Muzabigenza mute amakuba nabageraho aturutse kure? Muzahungira kwa nde kugira ngo abatabare? Ubukungu bwanyu muzabuhungishiriza he?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzamera mute ku munsi w’irimburwa, ubwo umuhengeri uzaba uturutse iyo bigwa? Ni nde muzahungiraho kugira ngo abatabare, muzahisha hehe ubwo bukungu bwanyu?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
None se ku munsi w'amakuba no mu irimbura rizaturuka kure muzamera mute? Muzahungira kuri nde ngo abakize, kandi icyubahiro cyawe uzagisiga he?