Isaiah 11:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hazaba inzira y'itsinda ry'abasigaye mu bwoko bwe, abazaba basigaye muri Ashūru. Ni na ko byagenze ku Bisiraheli ubwo bavaga mu Misiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hazabaho inzira imwe ku barokotse b’umuryango we, abazaba basigaye muri Ashuru, nk’uko byagenze ku Bayisraheli, umunsi bazamutse bava mu gihugu cya Misiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abantu be basigaye bacitse ku icumu bazabona inzira ngari, bayicemo bava Ashuri nk'iyo Abisirayeli babonye ubwo bazamukaga bava muri Egiputa.