Isaiah 11:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwuka w'Uhoraho azahorana n'uwo mwami, ni Mwuka utanga ubwenge n'ubushishozi, ni Mwuka utanga inama n'ubutwari, ni Mwuka utuma bamenya Uhoraho bakamwubaha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwuka w’Uhoraho uzamwururukiraho, umwuka w’ubuhanga n’uw’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora, umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwuka w'Uwiteka azaba kuri we, umwuka w'ubwenge n'uw'ubuhanga, umwuka wo kujya inama n'uw'imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n'uwo kumwubaha.