Isaiah 11:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Isega izaturana n'umwana w'intama, ingwe izabyagira hamwe n'umwana w'ihene, inyana n'icyana cy'intare bizarisha hamwe, umwana muto azabiragira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikirura kizabana n’umwana w’intama, ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene. Inyana n’icyana cy’intare bizagaburirwa hamwe, biragirwe n’akana k’agahungu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Isega rizabana n'umwana w'intama, ingwe izaryama hamwe n'umwana w'ihene; inyana n'umugunzu w'intare n'ikimasa cy'umushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura.