Isaiah 11:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubugizi bwa nabi cyangwa ubwangizi ntibizarangwa ku musozi w'Uhoraho, koko isi izuzuzwa kumenya ikuzo ry'Uhoraho, izaryuzuzwa nk'uko inyanja zisendera amazi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta we uzaba akigira nabi, cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu, kuko igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi yuzura inyanja!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk'uko amazi y'inyanja akwira hose.