Isaiah 13:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuze ati: “Nzahana isi kubera ubugizi bwa nabi buyirangwamo, nzahana abagome kubera ibicumuro byabo, nzatsemba abanyagasuzuguro bishyira hejuru, nzacisha bugufi abirasi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzahana isi kubera ubugome bwayo, inkozi z’ibibi nzihore ibicumuro byazo. Nzakuraho ukwikuza kw’abibone, nzacogoze ubwirasi bw’abategetsi b’abagome.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzahana ab'isi mbahora ibyo bakoze bibi, n'abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw'abibone, n'agasuzuguro k'abanyagitinyiro nzagacisha bugufi.