Isaiah 14:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho azagirira impuhwe urubyaro rwa Yakobo, azongera yihitiremo Abisiraheli. Azabagarura mu gihugu cyabo, abanyamahanga bazaza babagana bifatanye n'Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho azagirira impuhwe bene Yakobo, azatoranya bundi bushya umuryango wa Israheli, azabatuze mu gihugu cyabo. Abanyamahanga bazaza babagana, bifatanye n’inzu ya Yakobo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka azababarira Abayakobo, ntazabura gutoranya Abisirayeli ngo abasubize mu gihugu cyabo bwite, kandi abanyamahanga bazifatanya na bo, bomatane n'ab'inzu ya Yakobo.