Isaiah 14:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibihugu byinshi by'amahanga bizishingira kugarura Abisiraheli mu gihugu cyabo. Abisiraheli nibagera mu gihugu Uhoraho yabahaye, abo banyamahanga bazababera inkoreragahato. Abari barakandamije Isiraheli na yo izabakandamiza, izategeka kandi abari barayigaruriye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo mu bihugu bya kure bazajyana n’Abayisraheli, babasubize mu gihugu cyabo; nuko nibamara kugera ku butaka bw’Uhoraho, Israheli ibagire abacakara n’abaja bayo, itegeke abayishikamiraga, inabashyire ku ngoyi bari barashyizweho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abanyamahanga bazabahagurukana babasubize iwabo, nuko ab'inzu ya Isirayeli bazahakira abo banyamahanga mu gihugu cy'Uwiteka babagire abagaragu n'abaja. Ababajyanye ari imbohe na bo bazabajyana ari imbohe, kandi ababatwazaga igitugu na bo bazabatwara.