Isaiah 14:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimwitegure kwica abana babo mubaziza ubugome bwa ba sekuruza, batazava aho begura umutwe bakigarurira isi, bityo bakayubakaho imijyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimwitegure kwica abana, kubera icyaha cy’ababyeyi babo, hato batava aho baduhagurukana, bakigarurira isi, maze bakayubakaho imigi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nimutegure aho kwicira abana bazira gukiranirwa kwa ba se, kugira ngo badahaguruka bagahindūra isi bakayikwizamo imidugudu.”