Isaiah 15:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abaturage b'i Diboni bagiye mu ngoro yabo, bagiye kuririra ahasengerwa, ab'i Mowabu baraborogera i Nebo n'i Medeba, bimoje umusatsi n'ubwanwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Barazamutse bagiye ahirengeye, ku ngoro ya Diboni kuririrayo. Abamowabu bararirira ku musozi wa Nebo n’i Medeba, imitwe yabo barayikomboje, n’ubwanwa bwose barabwogosha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Barazamutse bajya i Bayiti n'i Diboni mu ngoro zo mu mpinga ngo baririreyo. Abamowabu bararirira i Nebo n'i Medeba, imitwe yabo yose ni inkomborera kandi bogosha n'ubwanwa bose.