Isaiah 16:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None Abamowabu bose bararirira igihugu cyabo, baraboroga bashavuye, baribuka ibyokurya byiza bariraga i Kiri-Heresi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None dore Abamowabu bararirira igihugu cyabo, dore bose baraboroga, bashavuye kandi bacitse intege, kubera udutsima tw’imizabibu bazanaga ho ituro i Kiri‐Hareseti.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo kizatuma ab'i Mowabu bazaborogera Mowabu, umuntu wese azaboroga, muzarizwa n'amatongo y'i Kirihareseti mwihebye rwose,