Isaiah 17:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umva uburyo ibihugu biruruma nk'amazi y'inyanja, nyamara Uhoraho azabicyaha bihungire kure, bizaba nk'umurama utumuka hejuru y'imisozi, bizaba nk'umukungugu utumuwe na serwakira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbega umuhindagano w’amahanga umeze nk’inkubi y’amazi magari! Nyamara Uhoraho arabanesheje, bahungiye kure, barayoyotse nk’umurama ugurukanywe n’umuyaga ku musozi, cyangwa se imbuto z’amahwa zitwawe na serwakira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amahanga azasuma nk'amazi menshi yo ku rusumo, ariko Imana izabahana, na bo bazahungira kure nk'ibishingwe byo ku misozi iyo bijyanwa n'inkubi y'umuyaga, kandi bazirukanwa nk'umukungugu utumurwa na serwakira.