Isaiah 17:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Isiraheli izamera nk'ingano zirundanyijwe igihe cy'isarura, izaba nk'igihe umusaruzi agesa amahundo yazo, izamera nk'ingano bahumbahumba mu kibaya cy'Abarefa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bizamera nko mu gihe cy’isarura, iyo batema ingano bakagesa n’amahundo, cyangwa nko mu gihe bahumba amahundo, mu kibaya cy’Abarefayimu:
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bizamera nk'umusaruzi utema amasaka yeze agasarura amahundo, ndetse bizamera nk'uhumba amasaka mu kibaya cy'Abarafa.