Isaiah 17:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri Isiraheli hazarokoka abantu mbarwa, izaba nk'igiti cy'umunzenze cyasaruweho imbuto zose, izaba nk'igiti cyasigayeho imbuto ebyiri cyangwa eshatu mu bushorishori, izaba nk'igiti cyasigayeho imbuto nkeya ku mashami yo hasi. Uko ni ko Uhoraho Imana ya Isiraheli avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
hazasigara gusa uduhumbano, bimere mbese nk’iyo banyeganyeje umutini, hagasigara imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori, enye cyangwa eshanu zo ku mashami yera. Uwo ni Uhoraho Imana ya Israheli ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko hazasigaramo ibihumbwa nk'iby'umutini unyeganyejwe, imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori zikaragarika, hakaragarika enye cyangwa eshanu zo ku mashami y'impande z'umutini wera cyane.” Ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze.