Isaiah 17:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe imijyi ntamenwa baretse kubera Abisiraheli izahinduka ibihuru n'ishyamba. Koko iyo mijyi izahinduka amatongo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi kandi, imigi yanyu muzayihungamo, nk’uko byagendekeye Abahivi n’Abahemori, ubwo Abayisraheli babatahiranaga, isigare ari ubutayu buteye ubwoba,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo munsi imidugudu ye ikomeye izamera nk'ahantu ho mu bibira no mu mpinga z'imisozi, aho Abisirayeli bamenesheje abantu hazaba imyirare rwose.