Isaiah 18:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni igihugu cyohereza intumwa zinyuze mu nyanja, zambuka zikoresheje amato aboshywe mu mfunzo. Barazibwira bati: “Nimugende mwa ntumwa mwe, nimwihute mujye mu gihugu cy'abantu b'intwari. Ni abantu barebare b'umubiri unogereye, ni abantu batinyitse ku isi yose, barakomeye kandi bakandamiza andi moko, igihugu cyabo cyambukiranyijwe n'inzuzi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
wowe wohereza intumwa zinyuze mu nyanja, zikaza mu mato y’imfunzo hejuru y’amazi. Nimwihute, ntumwa zabuhiriye, mutahe iwanyu muri kiriya gihugu cy’abantu barebare b’umubiri unogereye, igihugu gitinywa kugera ku mpera z’isi, igihugu gikomeye kandi gishikamira abanzi, kikaba cyambukiranyijwe n’inzuzi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by'inkorogoto kiti “Nimugende mwa ntumwa mwe z'impayamaguru, musange ishyanga ry'abantu barebare b'umubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo n'ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n'imigezi.”