Isaiah 18:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe bazazanira amaturo Uhoraho Nyirububasha, bayavanye kuri ba bantu barebare bafite umubiri unogereye, ba bantu batinywa n'isi yose bagakandamiza andi moko, kandi igihugu cyabo kikambukiranywa n'inzuzi. Ayo maturo bazayazana kuri Siyoni, ari ho Uhoraho Nyiringabo azahimbarizwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyo gihe, mu gihugu cy’abantu barebare b’umubiri unogereye, igihugu gitinywa kugera ku mpera z’isi, igihugu gikomeye kandi gishikamira abanzi, kikambukiranywa n’inzuzi, kizazanira amaturo Uhoraho, Umugaba w’ingabo ku musozi wa Siyoni aho aganje.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyo gihe bazazanira Uwiteka Nyiringabo abantu barebare b'umubiri urembekereye ho indabukirano, ari bo bantu bahoze batera ubwoba na bugingo n'ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n'imigezi, babazane ahantu h'izina ry'Uwiteka Nyiringabo, ari wo musozi wa Siyoni.