Isaiah 19:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abategetsi b'i Sowani ni abapfapfa, abajyanama b'ibwami batanga inama z'imburamumaro. Ni nde ushobora kubwira umwami ati: “Ndi impuguke nkomoka ku bami ba kera?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abatware b’i Tanisi ni ibigoryi rwose, inama y’abajyanama ba Farawo ni amanjwe. Mushobora mute kubwira Farawo, muti «Ndi umuhanga, ndi uwo mu nkomoko y’abami ba kera»?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abatware b'i Sowani ni abapfapfa rwose, inama z'abajyanama ba Farawo b'abahanga zihindutse iz'ibyigenge. Muhangara mute kubwira Farawo muti “Ndi umwana w'umunyabwenge, ndi uw'abami ba kera”?