Isaiah 19:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe kimwe Abanyamisiri bazaba nk'abagore, bazagira ubwoba bahinde umushyitsi nibabona Uhoraho Nyiringabo abarwanya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi, Abanyamisiri bazamera nk’abagore, bazahahamuka kandi batengurwe, nibabona Uhoraho Umugaba w’ingabo, abanguye ukuboko kugira ngo abatsembe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo munsi Egiputa hazamera nk'abagore, hazatinya hahindishwe umushyitsi n'uko Uwiteka Nyiringabo ahabanguriyeho ukuboko.