Isaiah 19:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho azahana Abanyamisiri abateze indwara, ariko hanyuma azabakiza. Ubwo bazamugarukira, abababarire kandi abakize.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero, niba Uhoraho yarahannye bikomeye Abanyamisiri, noneho agiye kubakiza: bazagarukire Uhoraho uzabababarira, akabakiza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka azatera Egiputa yice kandi akize, na bo bazagarukira Uwiteka. Azahendahendwa na bo, na we azabakiza.