Isaiah 2:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bazihisha mu masenga yo mu bitare bahunga uburakari bw'Uhoraho n'ububasha bwe n'ikuzo rye, ubwo azaba aje atera isi ubwoba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bazajya kwihisha mu masenga no mu myobo yo mu bitare, batinya Uhoraho, n’ububengerane bw’ikuzo rye, ubwo azaba aje gukangaranya isi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bajye kwihisha mu buvumo bwo mu bitare no mu bihanamanga, bahunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje gutera isi umushyitsi.