Isaiah 2:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu benshi bazawugana bavuga bati: “Nimucyo tuzamuke umusozi w'Uhoraho, tujye mu Ngoro y'Imana ya Yakobo. Izatumenyesha imigenzereze idushakaho, natwe tuzayikurikiza.” Koko i Siyoni ni ho tuzayigishirizwa, i Yeruzalemu ni ho Ijambo ry'Uhoraho ritangarizwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu b’ibihugu byinshi bahaguruke, bavuga bati «Nimuze tuzamuke, tujye ku musozi w’Uhoraho, ku Ngoro y’Imana ya Yakobo. Azatwereka inzira ze, tuzikurikire.» Ni byo koko, amategeko ava i Siyoni, i Yeruzalemu hagaturuka ijambo ry’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w'Uwiteka, ku nzu y'Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka ijambo ry'Uwiteka.