Isaiah 2:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho azakemura imanza hagati y'amahanga, azakiranura impaka hagati y'amoko menshi. Abantu bazacura inkota zabo mo amasuka, amacumu yabo bazayacuramo impabuzo. Nta gihugu kizongera gutera ikindi, nta bantu bazongera kwitoza intambara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Azacira amahanga imanza, akiranure abantu b’ibihugu byinshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo. Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota, ntibazongera ukundi kwiga kurwana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n'amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.