Isaiah 20:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe abaturage baturanye n'ibyo bihugu bazavuga bati: “Dore ibyabaye ku bo twishingikirizagaho, tubahungiraho ngo badutabare kandi badukize umwami wa Ashūru. Ese noneho tuzagana he?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko abatuye hano bazavuge bati «Ngaho rero, aba ni bo twari twiringiye ngo duhungire iwabo badutabare, banadukize umwami wa Ashuru. Ubu se noneho twe tuzerekeza he?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo munsi abaturage bo muri iki gihugu gihereranye n'inyanja bazavuga bati ‘Dore ibyo twiringiraga uko bibaye, tukiringira ko bizadutabara tugakira umwami wa Ashuri, noneho tuzikiza dute?’ ”