Isaiah 21:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero Uhoraho arambwiye ati: “Mu mwaka umwe gusa, utarengaho n'umusi n'umwe, ubuhangange bwose bwa Kedari buzayoyoka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara dore ibyo Nyagasani yambwiye: Hasigaye umwaka umwe gusa, utarengaho n’umunsi n’umwe, maze ikuzo ryose ry’i Kedari rikarangira,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka arambwiye ati “Umwaka utarashira, uhwanye n'imyaka y'abakorera ibihembo, icyubahiro cy'i Kedari kizashira.