Isaiah 22:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwubatse ikizenga hagati y'inkuta zombi, mwacyubakiye guhunika amazi ava mu kizenga cya kera. Nyamara ntimwitaye ku Uwaremye byose, ntimwitaye ku Uwabiteguye kuva kera kose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mufukura ikibumbiro hagati y’inkike zombi, kugira ngo muyoboremo amazi yo mu kigega cyari gisanzwe. Ariko ntimwazirikanye uwatumye ibyo byose bikorwa, ntimwita ku Uwabihanze, kuva kera na kare.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amazi yo mu kidendezi cya kera muyafukurira iriba hagati y'inkike zombi, ariko ntimwazirikana uwari warakoze ibyo, kandi ntimwita ku uwabiremye kera cyane.