Isaiah 22:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara dore ibyishimo byarabasagutse, murakinja ibimasa mukica intama, murarya inyama mukanywa divayi muvuga muti: ‘Nimureke twirire kandi twinywere, nta kabuza ejo tuzapfa.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
none bo bibereye mu byishimo n’umunezero, barakinja ibimasa, bagasogota intama, bararya inyama, bakanywa na divayi, bavuga bati «Turye, tunywe, ejo tuzipfire!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
aho kugenza batyo habaho kunezerwa no kwishima, no kubaga inka n'intama no kurya inyama no kunywa vino bati “Reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa.”