Isaiah 23:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umutungo bazagira bazawegurira Uhoraho. Ntibazawubika kure, nyamara abasenga Uhoraho ni bo bazawukoresha bagura ibyokurya byinshi n'imyambaro myiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko noneho ibicuruzwa n’urwunguko rwabo, bizegurirwe Uhoraho. Ntibizarundwa cyangwa ngo bizahunikwe ukundi, ahubwo bizahabwa abahora imbere y’Uhoraho, kugira ngo barye bijute kandi bambare n’imyambaro ikomeye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubutunzi n'ubucuruzi bwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwa ukwabyo, kuko ubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere y'Uwiteka kugira ngo barye bahage, babone n'imyambaro ikomeye.