Isaiah 23:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sidoni, korwa n'isoni, wowe mujyi ntamenwa wo ku nyanja, korwa n'ikimwaro. Inyanja iravuga iti: “Sinigeze njya ku nda, sinigeze mbyara abahungu cyangwa abakobwa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbega ngo urakorwa n’ikimwaro, Sidoni, umugi ukomeye wo ku nyanja! Nuko Inyanja ifata ijambo, iravuga iti “Sinigeze ndamukwa kandi sinabyaye, nta bahungu nareze, nta n’abakobwa nabyiruye.”
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yewe Sidoni, korwa n'isoni kuko inyanja ivuze, igihome cyo ku nyanja kiravuze kiti “Sindaramukwa kandi sindabyara, nta n'ubwo ndonsa abahungu kandi sindarera abakobwa.”