Isaiah 24:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
uzahunga induru y'iterabwoba azagwa mu rwobo, uzarokoka urwobo azafatwa mu mutego. Ingomero zo ku ijuru zizafunguka, imfatiro z'isi na zo zizanyeganyega.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzahunga urusaku ruteye ubwoba, azagwa mu mwobo; nazamuka mu mwobo, afatwe mu mutego. Ingomero zo mu ijuru zafunguwe, imfatiro z’isi zitangiye kunyeganyega.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko uhunga urusaku rw'ubwoba azagwa mu rwobo, uwurira ngo akuke urwobo umutego uzamufata, kuko imigomero yo mu ijuru igomorowe kandi imfatiro z'isi zikanyeganyega.