Isaiah 24:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Akaga kazagera ku muntu wese, kazagera kuri rubanda no ku mutambyi, kazagera ku nkoreragahato no kuri shebuja, kazagera ku muja no kuri nyirabuja, kazagera ku muguzi no ku ugurisha, kazagera ku ugurizwa no ku uguriza, kazagera ku uwishyuzwa no ku uwishyuza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
abaherezabitambo kimwe n’imbaga, umutware kimwe n’umugaragu, umugore kimwe n’umuja, umucuruzi kimwe n’umuguzi, uguzwa kimwe n’ugurizwa, ugomba kwishyura n’uwishyurwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibizaba kuri rubanda bizaba no ku mutambyi, ibizaba ku mugaragu bizaba no kuri shebuja, ibizaba ku muja bizaba no kuri nyirabuja. Ibizaba ku muguzi bizaba no ku mutunzi, ibizaba ku ūguriza abandi bizaba no ku ūgurizwa, ibizaba ku ūguriza inyungu bizaba no ku ūmwishyura.