Isaiah 25:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho, ni wowe Mana yanjye, nzaguhimbaza nsingize izina ryawe. Koko rero wakoze ibitangaje kubera umurava wawe, imigambi yawe kuva kera ni iyo kwizerwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndagusingiza Uhoraho, uri Imana yanjye, ndamamaza izina ryawe, kuko wakoze ibitangaza bikomeye kandi bidahinduka, wagambiriye kuva kera na kare.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe kuko ukoze ibitangaza wagambiriye kera. Ugira umurava n'ukuri.