Isaiah 25:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Nyiringabo azakoresha ibirori ku musozi wa Siyoni, azakorera ibirori abantu b'amoko yose, azabagaburira ibyokurya biryoshye, azabaha na divayi nziza cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho azakorera amahanga yose umunsi mukuru kuri uyu musozi, abazimanire inyama z’ibinure, banywe divayi iryohereye, abahe inyama zoroshye na divayi imininnye neza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye, ayatereke vino y'umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro na vino y'umurera imininnye neza.