Isaiah 26:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho, abanzi ntibazi ko ugiye kubahana, nyamara bazabona ishyaka urwanirira ubwoko bwawe bakorwe n'isoni, bazatsembwa n'umuriro wagenewe abanzi bawe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wabanguye ukuboko kwawe, Uhoraho, ntibakubona, nyamara bazabona ishyaka urwanirira umuryango wawe, bakorwe n’isoni, kandi batwikwe n’umuriro wagenewe abanzi bawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uwiteka, umanitse ukuboko ariko ntibareba, ariko bazareba umwete ugirira abantu bamware, kandi abanzi bawe umuriro uzabatwika.