Isaiah 26:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ijoro ryose ndakuzirikana, ngushakashaka mbikuye ku mutima. Ibyemezo wafashe nibyubahirizwe ku isi, bityo abayituye bazabonereho kuba intungane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ijoro ryose ndakuzirikana, nkagushakashaka n’umutima wanjye, kuko iyo amategeko yawe akurikizwa ku isi, abayituye bayamenyeraho ubutungane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umutima wanjye wajyaga ugushaka nijoro, kandi nzajya nzindukira kugushakisha umutima, kuko iyo amategeko yawe ari mu isi abaturage bo ku isi biga gukiranuka.