Isaiah 27:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe Uhoraho azafata inkota ye nini, ikomeye kandi ityaye, ahane cya gikōko nyamunini cyo mu nyanja, ari cyo kiyoka kigaragura kandi kihuta, azica icyo kiyoka cyo mu nyanja.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi, Uhoraho azatabara, afite inkota nini, ityaye kandi ikomeye, atere icyo gikoko Leviyatani, ya nzoka yihotagura kandi yihuta, yice Ikiyoka cyo mu nyanja.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo munsi Uwiteka azahana Lewiyatani ya nzoka yihuta, na Lewiyatani ya nzoka yihotagura, abihanishe inkota ye nini ikomeye ifite ubugi, kandi azica ikiyoka cyo mu nyanja.