Isaiah 27:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amashami y'ibiti azuma avunagurike, abagore bazayatashya bayacane. Koko rero aba bantu ntibumva, bityo Imana yabaremye ntizabagirira impuhwe cyangwa imbabazi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ayo mashami namara kugwengera, abagore bazayavunagure, maze bayacane. Ni koko uyu muryango ntiwumva; ni yo mpamvu Uwawuremye atawugiriye impuhwe, Uwawuhanze ntawubabarire.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amashami yaho niyuma azahwanyurwa, abagore bazaza bayatwike kuko ari ubwoko butazi ubwenge. Ni cyo gituma Iyabaremye itazabababarira, kandi Iyababumbye itazabagirira imbabazi.