Isaiah 27:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo ibicumuro by'Abisiraheli bizahanagurwa, ibyaha byabo bizababarirwa, bizababarirwa nibarimbura intambiro zubatswe n'amabuye, bakazimenagura, bazatsemba kandi inkingi zeguriwe Ashera n'igicaniro cy'imibavu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni na ko icyaha cya bene Yakobo kizahanagurwa, maze bagakira ingaruka z’igicumuro cyabo: Amabuye yose yari yubatse urutambiro bazayahindura ivu, boshye ishwagara yashongeshejwe; ibiti byeguriwe ibigirwamana n’ibishushanyo by’izuba, byoye kuzashingwa ukundi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibyo ni byo bizatuma gukiranirwa kwa Yakobo kuzatwikīrwa, kandi iyo ni yo mbuto yose yo kumukuraho icyaha, ubwo amabuye y'igicaniro yose azayahindura ibishonyi bihondagurwa, bituma Ashera n'ibishushanyo by'izuba bisengwa bitazongera kubyuka.