Isaiah 28:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Samariya iragowe, yo kamba ry'ubwirasi bw'abasinzi b'Abisiraheli, zizabona ishyano indabyo zarabiranye z'ubwiza bw'ikuzo ryayo, uwo mujyi wubatse ku musozi uri hejuru y'ikibaya kirumbuka, umujyi wabaye ikuzo ry'abazahajwe na divayi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uragowe! Wowe kamba ry’ubwibone bw’abasinzi b’i Efurayimu. Uzabona ishyano, wowe wubatswe hejuru y’ikibaya kirumbuka, kuko umeze nk’indabyo zumiranye, zitatse ku mutwe w’abazahajwe na divayi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ikamba ry'ubwibone bw'abasinzi bo mu Befurayimu rizabona ishyano, n'ururabyo rw'ubwiza bw'icyubahiro cye rurabye ruri mu mutwe w'ikibaya kirumbuka cy'abagushwa na vino, na rwo rubone ishyano.