Isaiah 28:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Uhoraho Imana aravuze ati: “Ngiye gushyira muri Siyoni ibuye ritunganye, ni ibuye nsanganyarukuta ry'ifatizo rifite agaciro. Urifitemo icyizere ntazakorwa n'isoni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara, Nyagasani Imana avuze atya: Dore nshyize muri Siyoni ibuye rikomeye, ibuye ry’insanganyarukuta kandi ry’agaciro gakomeye, kugira ngo ribabere ifatizo. Uzaryishingikiriza wese, nta bwo azanyeganyega.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry'urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfuruka ry'igiciro cyinshi rishikamye cyane, kandi uwizera ntazahutiraho.