Isaiah 28:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abatambyi n'abahanuzi na bo barayobye kubera divayi, dore baradandabirana kubera ubusinzi bw'inzoga, inzoga zirabayobya, divayi yarabaheranye, baradandabirana kubera ubusinzi bw'inzoga. Ntibasobanukirwa ibyo beretswe, baratandukira mu nyigisho zabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abaherezabitambo n’abahanuzi barayobye kubera divayi, baradandabirana kubera ibinyobwa bikaze, ibiyobyabwenge birabayobeje na divayi irabatabitse, baradandabirana kubera ibinyobwa bikaze, barayoba mu ibonekerwa ryabo, bakibeshya igihe bahanura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko n'Abayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi n'umuhanuzi baradandabiranywa n'igisindisha, vino ibamazeho bayobejwe n'igishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa.